Paroles de la chanson Ubigenza ute? par Niyo Bosco

Chanson manquante pour "Niyo Bosco" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Ubigenza ute?"

Paroles de la chanson Ubigenza ute? par Niyo Bosco

Aho iyo unenze nturengera
Cyangwa se iyo ushimye ntushimagiza
Aho ntujya ubona ish'itamba
Maze ukajugunya
Nurwo wari wambaye
Uhhhhhhhhhhh (Mbwira)
Aho ntiwishimisha ukarenza urugero
Bikarangira utakaje agaciro
Kandi kukagarura ari ihurizo

Ko mbona iy'isi idutapfuna bubisi
Wowe iyo ubibonye ukora iki
Aho ntuziko uzatura nk'umusozi (Mbwiira)
Ubwo ntiwibwirako wagezeyo
Maze ukihenura kubo wasizeyo
Kandi ukirwana kugeza utakiriho

Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute?

Ujya wibukako ubamba isi adakurura
Kandi ko icyo wabibye aricyo usarura
Aho nturyoherwa nibisharira
Bityo kubaho bikakurambira
Ese utekereza nyuma yo
 Kuvuga Cyangwa se uvuga
 Nyuma yo gutekereza
Byibuze se ujya wisunga Rurema
Ngo akwigishe iby'ishuri ry'ubuzima
Nyemerera…. Twiganee

Ko mbona iy'isi idutapfuna bubisi
Wowe iyo ubibonye ukora iki
Aho ntuziko uzatura nk'umusozi (Mbwiira)
Ubwo ntiwibwirako wagezeyo
Maze ukihenura kubo wasizeyo
Kandi ukirwana kugeza utakiriho

Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute?

(ko mbona iy'isi idutapfuna bubisi
Wowe iyo ubibonye ukora iki
Aho ntuziko uzatura nk'umusozi (Mbwiira)
Ubwo ntiwibwirako wagezeyo
Maze ukihenura kubo wasizeyo
Kandi ukirwana kugeza utakiriho)

Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute? (Mbwiraa)
Ubigenza ute?
Ubigenza ute?
Ubigenza ute?

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment