Paroles de la chanson Muhoza Wanjye (Remix) par Cyusa n'Inkera

Chanson manquante pour "Cyusa n'Inkera" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Muhoza Wanjye (Remix)"

Paroles de la chanson Muhoza Wanjye (Remix) par Cyusa n'Inkera

Iminsi yanze ko imbanye myinshi
Uwo mutwaro cyo ngwino uwunyakire
Ibyo ngutekerezaho ni byinshi
Ariko kandi ni mugihe
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Urya urya munsi utangiriria amatage
Ubabaza ababanaga
Wibagiza iyabaye myiza
Niko byose bisimburana
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Igihe nzaba ndi kumwe nawe
Ni umunezero mwinshi cyane
Umpe kiganza cyawe nguhe icyanjye
Twibagirwe uyu mubabaro
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Wibaza byinshi kumwana ukunda
Ugasanga ari kure cyane
Maze ugapima iki kirere
Ugasanga utagiheza
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Ugire umutima wihangana
Gusa ujye uhorana ikizere
Ko harigihe byose bizashira
Maze twenbi tukabonana
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma)

Hanagura ayo marina we
Nzaguhoza tubonanye
Simbi ryanjye ubane n'imana
Bwiza buzira ubuhongano
(Muhoza wanjye wandutiye bensi
Bwiza we uri umuziranenge
Uwo mu mataba ateze neza
Mbega shenge uraho urakoma
Mbega shenge uraho urakoma
Mbega shenge uraho urakoma)

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment