Paroles de la chanson Ibanga par Niyo Bosco

Chanson manquante pour "Niyo Bosco" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Ibanga"

Paroles de la chanson Ibanga par Niyo Bosco

Amagambo yinzimuzi aryohera amatwi
Gusa umusaruru wayo n umugayo kuri nyirayo
Kandi akarenga umunwa kakarushya ihamagara
Ikizere watakarijwe biragoye kukigarura

Umanika, agati wicaye
Wanjya kukamanura Ukurira ingazi
Ibanga ibanga
Ni igihamya cyemezako uri umwizerwa
Kugira ibanga, ibanga
Nibyo bishimangira ubupfura bwawe

Uko waba uri kose, utgira ibanga
Amagambo uvugwa nimenshi kuruta ayo uvuga
Uko waba uri kose utagira ibanga
Amagambo uvugwa nimenshi kuruta ayo uvuga

Umena ibanga ryicuti imwe
Ukabura amagara
Wirimbisha bihagije

Gusa wabuze umwambaro w'ururimi
Muvandimwe njyuhisha munda
Nabo umbwiraa baraguhunga
Iyo uvuga nibwo bakwisunga
Nyuma amashagagagaga yawe ntaramba

Umanika, agati wicaye
Wanjya kukamanura Ukurira ingazi
Ibanga ibanga
Ni igihamya cyemezako uri umwizerwa
Kugira ibanga, ibanga
Nibyo bishimangira ubupfura bwawe

Uko waba uri kose, utagira ibanga
Amagambo uvugwa nimenshi kuruta ayo uvuga
Uko waba uri kose, utagira ibanga
Amagambo uvugwa nimenshi kuruta ayo uvuga

Njyuvuga uziga ntacyo waba
Njyuvuga uziga iryo uta bajijwe
Njyuvuga uziga unjye umirira
Njyuvuga uziga akarimi kabi

Njyuvuga uziga uzamera agasaya
Njyuvuga uziga, njyuvuga uziga
Njyuvuga uziga

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment