Paroles de la chanson Yesu Niwe Rutare par Mwalimu Ssozi

Chanson manquante pour "Mwalimu Ssozi" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Yesu Niwe Rutare"

Paroles de la chanson Yesu Niwe Rutare par Mwalimu Ssozi

Ni mwumve iki gitekerezo cy'abagabo babiri
Bavugwa cyane mu mateka twigiraho byinshi
Bivugwa yuko umugabo umwe yari umupfapfa
Ariko mugenzi we ari umunyabwenge
Bucyeye batura ku misozi itandukanye
Buri umwe ategura imigabo n'imigambi ye
Imishinga sinakubwira! Umva uk byagenze
Umuyabwenge atekereza kwiyubakira inzu
Umushinga awutegura neza arawunoza
Inzu ayubaka ku rutare hakomeye
Yifashishije ibikoresho bimwebyizewe
Umuyaga, inkuba ndetse n'imvura nyinsi biraza
Imivu iratemba , byose byikubita kuri ya nzu
Ariko iyo nzu ntiyagwa kuko yari ikomeye

Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n'ubuzima bwacu
Iby'isi ni umusenyi bitwarwa n'umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw'iteka

Umupfapfa nawe nuko yiyemeza kwubaka iye
Ndetse ayishoraho amafaranga atagira ingano
Ariko bisoza yubatse ku musenyi
Abafundi n'ibikoresho byose ari magendo
Imvura igwa nyinshi
Imivu iratemba, imiyaga irahuha
Byose byikubise
Kuri ya nzu irahirima iragwa
Kandi no kugwa kwayo kwabaye kunini cyane

Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n'ubuzima bwacu
Iby'isi ni umusenyi bitwarwa n'umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw'iteka
Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n'ubuzima bwacu
Iby'isi ni umusenyi bitwarwa n'umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw'iteka
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw'iteka
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw'iteka

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment