Paroles de la chanson Ibisubizo By'ubuzima par Kizito Mihigo

Chanson manquante pour "Kizito Mihigo" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Ibisubizo By'ubuzima"

Paroles de la chanson Ibisubizo By'ubuzima par Kizito Mihigo

Amasezerano nagiranye n'imana yanjye
N'aho twahuriye mu buzima
Ni byo bimpa ibisubizo ku bibazo byinshi
Nibaza kuri iyi si ya none
Ni byo bimpa umwimerere w'ubuzima
Ni byo nkesha izi mbaraga zo kugutsinda wa si we !

Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w'imana!
Niyatse ibyishimo bidutanya n'umukiro
Amaraha niyo ngoro ya sekibi
Niho hihishe ingeso mbi zitubuza ijuru
Kandi ari ryo munezero w'abantu
Ijuru ni naryo twahamagariwe
Ni ubugingo uwaturemye atwifuriza  hafi ye

Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w'imana!
Benshi Baba ku isi nta mahoro bifitemo
Kuko bibagiwe uwabaremye
N'icyo yabatumye muri iyi si idatunganye
Nta mahoro twagira tutiyizi
Ntabwo twatekana tutumva umuremyi
Ntabwo wagira amahoro udafite imana, ni impamo!

Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w'imana!

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)