Paroles de la chanson Ni Rwogere par Jules Sentore

Chanson manquante pour "Jules Sentore" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Ni Rwogere"

Paroles de la chanson Ni Rwogere par Jules Sentore

Rwahuje Data na Mama
Rurasendera Intwari ndaseruka
Urwo mbabwira
Nirwo rudutera kwanda
Rugwa neza kandi cyane
Rutemba ituze

Ntacyo warunganya ndabarahiye
Aho ruri ntihab'umwaga
Bahungu turuvuge imyato
Bakobwa turuhe impundu
Yeee rutemba ituze

Uwandaga yandaga urwo
Maze nanjye ubwo nkazagira ntyo
Kurya ndinda nayo igira kabiri
Ndarugutuye

Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
                         
Ni rwogere, Ni rwogere
Ni rwogere, Ni rwogere

Ni rwogere rwokagwira
Rube inganza marumbo
Rusendere rwizihiye abarufite

Ni umwambaro w'umurimbo
Ni umuringa ubereye ukuboko
Ni urunigi runigirijwe ijosi

Abakuru turuture abato
Abato nabo dusigasire iyo ngabire
Rurandarande rwande cyane

Harambe rwo nabarugira
Rukomeze ruganze
Rutubere akabando k'iminsi

Uwandaga yandaga urwo
Maze nanjye ubwo nkazagira ntyo
Kurya ndinda nayo igira kabiri
Ndarugute

Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
                         
Ni rwogere, Ni rwogere
Ni rwogere, Ni rwogere

Uwandaga yandaga urwo
Maze nanjye ubwo nkazagira ntyo
Kurya ndinda nayo igira kabiri
Ndarugute

Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya

Ni rwogere
Ni rwogere
Ni rwogere
Ni rwogere 

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)