Paroles de la chanson Subira ku Isoko par Rukundo Agnes

Chanson manquante pour "Rukundo Agnes" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Subira ku Isoko"

Paroles de la chanson Subira ku Isoko par Rukundo Agnes

Komeza icyo ufite, ntukirekure
Kuko icyo ufite none, gisobanuye uwo uri we
Dore waratuje, uratengamara
Wibagiwe inzira, yakuvanye inyuma
Burya utazi iyo ava, ntamenya aho ageze
Ntanasobanukirwa iyo ajya, inzira zose zigana iyo ajya

Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru

Yoboka inzira, inzira y'amahoro
Yuzuye urukundo, ubumuntu n'urugwiro
Ako niko gaciro, karuta ibiciro
Kuko kora ndebe, iruta vuga numve
Kandi uwo uri we, bijye bigutera ishema
Kuko agaciro, ni icyerekezo cy'abakubona

Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru

Umuco wacu, w'abanyarwanda
Ntukawugire ubwiru, indangagaciro
Zituranga, ntukazigire ubwiru
Kuba intore, ihamywe rwose
Ntukabigire ubwiru
Kuba inyangamugayo mu bantu
Ntukabigire ubwiru
Kuba uw'umumaro, aho utuye
Ntukabigire ubwiru
Ibyaduteza, imbere twese
Ntukabigire ubwiru

Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment