Paroles de la chanson Nyamabara par High Vibes Gang

Chanson manquante pour "High Vibes Gang" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Nyamabara"

Paroles de la chanson Nyamabara par High Vibes Gang

Nyamabara wanze kuva ku izima (kw'izima)
Bakugira inama wige wanze kumva (kumva)
Ishuri si ubutunzi ntabwo uzaricyenera (ahaaa ntujya wumva)
Reka nkureke nzaba mbarizwa

Nyamabara wanze kuva kw'izima (kw'izima)
Imyaka iragusiga dore wanze kwiga
Ushatse wava kw'izima ubundi ukajya munzira
Ukajya munzira

Nyamabara nyamabara
Dore wanze kumva impanuro baguhaye wigiriye imihanda
Wigize simbikangwa wumva ufite ububasha
Uzaba umbwira Numara kwiteza rubanda
Ibyo ukora bizagucanga nutajya ku mavi ngo usenge Imana
Igucyahe igukure mu cyaha nyamabara wigirire ibamba
Inzira urimo n'urugamba gusa gusa b'umuhanga
Yoboka egera umusaraba Uwiteka agukure mu manga
Kw'ishuri ho nugerayo wanga izawe zibarizwa mu manyanga
Ntanikaye ikibarizwa bag Kevin njye nkwibiye ibanga

Nyamabara wanze kuva ku izima (kw'izima)
Bakugira inama wige wanze kumva (kumva)
Ishuri si ubutunzi ntabwo uzaricyenera (ahaaa ntujya wumva)
Reka nkureke nzaba mbarizwa

Nyamabara wanze kuva kw'izima (kw'izima)
Imyaka iragusiga dore wanze kwiga
Ushatse wava kw'izima ubundi ukajya munzira
Ukajya munzira

Ndavuga ukubika umutwe ntushaka no kumva ibyo umuntu avuga
Dore nibwo ukiva kukiwanji uhise uyoboka iy'imihanda
Wabaye nka Nzabandora nka wa Mwana wepfo aho kwa Faranswa
Iziwe zose ni swingi urugero reba Hirwa
Avuye no kwiga imyuga uraho urasaba agafege shaa
Njye mbona warabaye feke
ubungabunga imihana uwampa umunyafu ubu naguhana
uririrwa wiba rubanda imihini irenda kukwica
wallah njye untera agahinda
wateje ikimwaro family ntugikora ibikwiye
wamaze kuba Ruharwa ibyawe ndabyumva nzaba mbarirwa

Nyamabara wanze kuva ku izima (kw'izima)
Bakugira inama wige wanze kumva (kumva)
Ishuri si ubutunzi ntabwo uzaricyenera (ahaaa ntujya wumva)
Reka nkureke nzaba mbarizwa

Nyamabara wanze kuva kw'izima (kw'izima)
Imyaka iragusiga dore wanze kwiga
Ushatse wava kw'izima ubundi ukajya munzira
Ukajya munzira

Nyamabara tega amatwi wumve ibyo nkubwira
Ukomeje kwinangira ntacyo wazimarira
Ngenda kw'ishuri shaaa reka ibigare bikwica shaa
Reka swing shaa ubundi ibirwa niho ukwiye nkawe
Ikizakwica umwanzi akigukundisha uri muto
Wanze kuba murugo iwanyu ati ncyeneye Ghetto
Uti nt'amashuri nshaka Umwami njye w'imihanda
Imibare ntiwanyiba si 3500 rwf nkugarurira
Nimundeke ntahe ijoro nta mwanya mfite mubiro
Naho izo za diplome ntahantu nahamwe nzakubera ingwate

Nyamabara wanze kuva ku izima (kw'izima)
Reka nkureke nzaba mbarirwa
Ahaaa.. ntujya wumva

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)